Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda malaria
Viewing all articles
Browse latest Browse all 12

Gisagara: Gutera imiti yica imibu ngo bizagabanya Malaria

0
0

Abaturage bo mu karere ka Gisagara barashishikarizwa gukomeza kwirinda no kurwanya icyorezo cya maralia kuko ikihagaragara ndetse ,bigaragara ko aka karere kari mu turere twiganjemo iyi ndwara.

Mu rwego rwo kuyirwanya abaturage bakaba bari gutererwa mu mazu imiti yica udukoko turimo n’imibu itera iyi ndwara.

m_Gutera imiti yica imibu ngo bizagabanya Malaria

Gisagara abaturage bari gutererwa umuti wica udukoko mu mazu

Gisagara nka kamwe mu turere turi kugaragaramo iyi ndwara ya marariya,iyo uganiriye na bamwe mu baturage bo mu murenge wa kibilizi  ubarizwa muri aka karere baguhamirizako iyi ndwara ya Maraliya ikihaboneka.

Aba baturage ariko bavuga ko bafite icyizere ko izahashira kuko ingamba zafashwe zo kuyirwanya, aho bakuwe mu bikombe ndetse ubu bakaba bashishikarizwa kurara mu nzitiramibu byongeye ubu bakaba bari gutererwa umuti mu mazu.

Nyiranziza Vareriya ati “N’ubu ndayikirutse, bitangira wumva ufite umuriro, intege ntazo, ugatengurwa ukavuga ko ariyo nuko ukajya kwivuza. Mbona rero ubu izashira kubera uyu muti baduterera”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwingabiye Donathille, nawe yemeza ko imiterere y’imwe mu mirenge iherereye ku ruhande rw’uruzi rw’akanyaru ahari ibishanga, bituma haba indiri y’imibu itera iyi ndwara ya Maralia.

Gusa ngo iyo hatewe imiti iyi ndwara igenda igabanuka ndetse kuri iyi nshuro imirenge yose ikaba izaterwamo uyu muti.

Ati “Byakunze kugaragara koko ko hari imirenge yibasirwa n’iyi ndwara cyane cyane ituriye igishanga cy’akanyaru, ariko ubu gahunda iriho ni iyo gutera umuti mu mazu kandi noneho bakazaterwa mu karere kose mu gihe ubushize hari haterewe imirenge 6 gusa”

Zimwe mu ngamba zo guhashya iyi ndwara,harimo gahunda yo gutera imiti yica imibu no gukomeza ubukangurambaga mu baturage ku kwirinda no guhashya iyi ndwara.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 12

Latest Images

Trending Articles